AmakuruPolitiki

Kigali: RPF yatoye uzayihagararira mu matora

None kuri uyu wa 02Werurwe 2023 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye gutorerwa  kuyobora  Umuryango wa RPF Inkotanyi akaba agomba kuyiyobora mu gihe k’ imyaka itanu. Akaba yatsinze  sheikh Abdul Kareem Harerimana mu matora.

Inteko ya 16 y’ Umuryango wa RPF yatoye Madamu consolée Uwimana nk’ Umuyobozi Mukuru Wungirije ndetse hanatowe Umunyabanga Nshingwabikorwa w’ Umuryango ari we Ambasaderi Gasamagera Wellars. Consolée asimbuye Nyakubahwa Christophe Bazivaho mu gihe Amb. wellars asimbuye Nyakubahwa Francois Ngarambe.

Ni amatora yakorewe mu nteko rusange y’ umuryango wa RPF yateranye guhera ku wa 01 Mata 2023 muri Intare Arena hizihizwa imyaka 35 RPF imaze ivutse akaba ayo matora yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2023.

Biciye ku rubuga rwa RPF Inkotanyi rwa Twitter, RPF yagaragaje ko yongeye gutora Nyakubahwa Paul Kagame nk’ Umuyobozi mukuru w’ Umuryango wa RPF Inkotanyi. Aya ni amatora agaragaza uzaba ari umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora azaba mu Rwanda mu mwaka w’2024 mu Muryango wa RPF Inkotanyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger