AmakuruAmakuru ashushyeImikino

FC Barcelona yamaze kwibikaho Artulo Vidal

Artulo Vidal, umunya Chile wakiniraga FC Bayern Munichern yo mu gihugu cy’Ubudage, agiye kwerekeza mu kipe ya FC Barcelona yo muri Espagne aguzwe angana na miliyoni 27 z’ama Pounds.

Uyu mugabo w’imyaka 31 wageze muri Bayern Munich mu 2015 akubutse muri Juventus, yahuye n’abayobozi ba Barcelona mu cyumweru gishize batangira ibiganiro, birangira bemeranyije ko agomba kuyerekezamo nyuma yo guhabwa uburenganzira na Bayern Munich.

Uyu mugabo agomba gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe, mbere y’uko yerekanwa ku mugaragaro ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Amakipe ya Manchester United na Inter Milan yari mu yifuzaga uyu musore cyane, gusa uko FC Barcelona yapapuye AS Roma Malcom ni na ko yongeye kubigenza kuri uyu musore.

Byitezwe ko Vidal agomba kurwanira umwanya ubanza mu kibuga na Sergio Busquets cyo kimwe na Ivan Raktic basanzwe ari ndakorwaho hagati mu kibuga ha FC Barcelona.

Uretse Vidal kandi, FC Barcelona yamaze gusinyisha myugariro Moussa Wague w’umunya Senegal bikaba bivugwa kandi ko ishobora no gusinyisha Paul Pogba wa Manchester United mu giye yaba igurishije Ousmane Dembele mu kipe ya Arsenal.

Artulo Vidal yishimira igitego yari amaze gutsindira Bayern Munich.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger