AmakuruImikino

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi yageze mu Rwanda

David Lappartient, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi UCI, yaraye ageze i Kigali mu Rwanda aho yaje gukurikirana Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

Akigera i Kigali, Lappartient yakiriwe na Aimable Bayingana uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare hanno mu Rwanda FERWACY, wari kumwe n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe wy’umukino w’amagare ku mugabane wa Afurika CAC, Dr Mohamed Wagih Azzam.

Nyakubahwa Lappartient, azakurikirana aya masiganwa agomba gutangira kuri iki cyumweru, by’umwihariko akazaba ari mu muhango wo gutangiza aya masiganwa uteganyijwe kubera mu bice bigize umujyi wa Rwamagana kuri iki cyumweru.

Tour du Rwanda y’uyu mwaka iteganyijwe gutangira ku wa 05 Kanama, ikazasozwa ku wa 12 z’uku kwezi.

Iri rushanwa rizaba riba ku ncuro yaryo ya 10 rizitabirwa n’amakipe 16 harimo 3 ya hano mu Rwanda, azaturuka mu bindi bice by’umugabane wa Afurika ndetse n’andi azturuka ku yindi migabane y’isi itandukanye.

David Lappartient, umuyobozi wa UCI.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger