AmakuruImikino

Europa League: Arsenal yisanze kumwe na Atletico Madrid ya Simeone

Tombola y’uko anakipe agomba gucakirana muri 1/2 muri Europa League izize Arsenal y’umutoza Arsene Wemger yisanze kumwe na Atletico Madrid, mu gihe Olympique de Marseille igomba gucakirana na Salzburg.

Iyi tombola irangiye mu kanya isize umutoza Arsene Charles Wenger n’abasore be mu maganya, dore ko uyu mutoza yari yaratangaje ko ikipe atifuza guhura na yo muri aya marushanwa ari ikipe ya Atletico Madrid y’umutoza Diego Simeone, none birangiye aya makipe yombi ahuye.

Atletico Madrid ya Grieziman igomba kwisobanura na Arsenal ya Mhikyitarian.

Aya makipe acakiranye kandi mu gihe abenshi bifuzaga kuyabona ahurira ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa.

Undi mukino wa 1/2 ugomba kuba ni uzahuza Olympique de Marseille yo mu Bufaransa igomba gucakirana na Salzburg yatunguranye cyane muri ano marushanwa.

Arsenal yageze muri iki cyiciro isezereye CSKA Moscow ku giteranyo cy’ibitego 6-3, Marseille isezerera Leibzig yahabwaga amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa ku bitego 5-3, Salzburg yasezereye Lazio Roma ku giteranyo cy’ibitego 6-5 mu gihe Atletico Madrid yasezereye Sporting Club do Portigal ku bitego 2-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger