AmakuruImikino

Jeannot Witakenge yahawe akazi ko kuba maneko wa Rayon Sports

Jeannot Witakenge wari umutoza wungirije muri Rayon Sports yamaze guhindurirwa inshingano aho agomba kujya yita ku ngimbi z’iyi kipe, izi nshingano akazajya azifatanya no kuneka amakipe Rayon Sports iteganya guhura na yo mu mikino itandukanye.

Mu gihe Rayon Sports nta mukinnyi n’umwe ifite mu ikipe y’igihugu Amavubi U20 iri guhatanira tike yo kujya mu gikombe cya Afurika kandi APR na Academie yayo zifitemo abakinnyi bagera kuri 13 bayihamagawemo, Rayon Sports byayiteye ipfunwe binatuma yiyemeza gukora ibishoboka byose ngo na yo igire ikipe y’abakiri bato ikomeye dore ko biri no muri bimwe umutoza Ivan Jack Minnaert yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwashyiramo imbaraga.

Witakenge atanga amabwiriza.

Iby’aya makuru byahamijwe n’umunyamabanga wa Rayon Sports Bernard Itangishaka wayatangarije Ruhagoyacu.

Umunyamabanga wa Rayon Sports yanatangaje ko Rayon Sports ibona umutoza Jeannot nk’igisubizo kirambye cyatuma na yo ibona abakinnyi nka 3 cyangwa 6 mu kipe y’igihugu, dore ko ngo bigayitse kubona Rayon Sports ibona abakinnyi 2 bonyine mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi 25 na bo bikarangira nta n’umwe ukandagiye muri 18 bagomba gukina umukino.

Ati” Ikindi gikomeye Jeannot azadukorera ni uko ubu bigiye kuba itegeko ko buri kipe igomba kuba ifite ingimbi. Rayon Sports dufite ingimbi i Nyanza ariko dukeneye indi hafi yacu. Urebye Amavubi U-20 igizwe n’ikipe imwe. […] Rayon Sports yari ifitemo babiri gusa.”

Jeannot Witakinge azajya afatanya inshingano zo gutoza abana no kuneka.

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko iyi kipe itagikeneye Umutoza wungirije, bitewe n’uko abo bafite ubu bahagije, gusa ngo iyo kipe nigera mu mikino y’amatsinda maze Umutoza mukuru akagaragaz ako akeneye umwungiriza, bazamumuzanira.

Ati “Muri gahunda yacu ubu, umutoza wungirije,…yungiriza se iki? Uyu ni umutoza mukuru (Ivan Minnaert), nka Jeannot rero twararebye tuti aho kugirango ugume kuba umutoza wungirije, ahubwo turebe izindi nshingano twaguha. Hari raporo nyinshi yagiye aduha yagiye kureba amakipe tuzahura na yo.”

Amakuru yavugaga ko Ivan Minnaert yamaze kwirukana uyu mutoza.

King yakomeje asobanura ko Jannot akiri Umutoza wungirije hari igihe bajyaga guhura n’ikipe batazi uko ikina kuko abatoza bose babaga bahugiye ku ikipe yabo gusa.

Jeannot Witakenge yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka aje gusimbura nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana kuwa 15 Ugushyingo 2017, uyu akaba yari amaze iminsi nta kazi afite nyuma y’aho muri Nzeri yari yirukanywe n’ikipe ya Mungano yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger