Imyidagaduro

Ese Jay Rwanda wabaye Rudasumbwa w’Afurika(Mister Africa) ni muntu ki?

Umunyamideli wa mbere ukomeye mu Rwanda mu Bagabo bingendeye kukuba ariwe watwaye ibihembo byinshi mu kuyimurika witwa Jean de Dieu Ntabanganyimana ubusanzwe uzwi nka Jay Rwanda nyuma y’uko atsinze irushanwa rya Mister Africa 2017 agahingika 11 bahatanaga muri iri rushanwa ryaberaga muri Nigeria abenshi bahise batangira kwibaza byinshi  kuriwe,ese uyumusore ucyiri muto ni muntu ki?

Jay Rwanda Ubwo yagiranaga ikiganiro cyirambuye ni kinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa StasfashionUG nyuma y’uko yaramaze gusinya  amasezerano yo kumurikira imideli  Agency yo mu gihugu cya Uganda ikomeye cyane  yitwa Joram Model Management yagize byinshi avuga ku buzima bwe bwite ahishura byinshi abenshi batari bamuziho ndetse anakomoza ku mwuga ubu akora wo kumurika imideli.

Jay Rwanda watangiye avuga ko umwuga akora awishimira cyane bigendeye ku kuba ahura na bantu benshi batandukanye kandi bingirakamaro kuri we,ngo rero kugirango abenshi bamumenye  Instagram  ngo niyo yabigizemo uruhare rukomeye bityo guhera mu mwaka wi 2015 yahise atangira gusinyana na ma sosiyete akomeye mu Rwanda ndetse no gukorana nandi ma company akomeye mu Rwanda     yifuzaga ko ayamamariza aho ku ikubitiro yasinyanye amasezerano na Rwanda Air, KCB,ASFA2016,Collective Rw Fashion week,Kigali Fashion Week ndetse n’abandi benshi.

Jay uvugako iyo yaruhutse ngo aba ari muri Gym cyangwa ari kubyina byaba byanze akajya kwikinira Basket Ball ngo burya mu bwana bwe byari bishimishije dore ko yavukiye mu muryango waba Kirisitu ndetse kuri we yakuze akunda abantu cyane ndetse anubaha ngo rero akiri muto yumvaga nakura azaba umukinnyi wa Basketball  ukomeye cyane cg akaba umubyinnyi ukomeye cyane ariko biza kurangira yibereye umunyamideli, jay Rwanda kandi yakomoje nuko ahagaze mu rukundo aho yavuze ko afite umukunzi ndetse banamaranye igihe  ngo rero ikintu cyamubangamira aramutse yongeye kuba wenyine mu rukundo ari ukubaho nta muntu abona iruhande rwe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger