AmakuruImikino

Emery Bayisenge yakiriwe n’abafana b’ikipe nshya yerekejemo yo muri Asia

Abafana b’ikipe ya SAIF Sporting Club yo muri Bangladesh ku mugabane wa Asia bakiriye abakinnyi batatu barimo myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi  Emery Bayisenge.

Iyi kipe ibarizwa muri Bangladesh ku mugabane wa Aziya mu ikipe itozwa na Johnathan McKinstry wahoze ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Ku  wa mbere taliki ya 28 Mutarama 2019 Emery Bayisenge ndetse n’abandi bakinnyi babiri bashya ari bo Jamal Bhuyan na Jafar Iqbal bahawe umwanya wo gusabana n’abafana b’iyi kipe, ndetse n’aba bakunzi b’iyi kipe baboneraho gutsindira umwambaro w’iyi kipe.

Abafana benshi b’iyi kipe bari bitabiriye uyu muhango bagiye batsindira imyambaro y’ikipe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger