AmakuruUbukungu

Hagiye gushyirwaho inoti nshya y’ 1,000 n’iya 500

Leta y’u Rwanda itangaza ko igiye  gushyiraho inoti nshya y’amafaranga 1,000 n’iya 500 zizaba zifite agaciro mu Rwanda.

Icyi cyemezo kiri mu byafatiwe  mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa mbere tariki ya 28/01/2019  ku ngingo yayo ya gatanu yemeza amateka y’abayobozi batandukanye.

Iri teka ryemeza ibyo izi noti nshya riragira riti “ Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda (1000 FRW) ifite agaciro mu Rwanda.”

“Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya magana atanu (500 FRW) y’amafaranga y’u Rwanda ifite agaciro mu Rwanda.”

Izi noti zizashyirwa ahagaragara na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), zizasimbura iy’1,000  n’iya 500 zari zimaze imyaka igera kuri ine zikoreshwa

Inoti z’amagatanu zari zakomeje kunengwa na bamwe bavuga ko zisaza vuba cyane ugeranyije n’izindi, hari n’abavuga ko isa n’inoti y’igihugumbi kuburyo mu masaha ya nijoro hari abatuburiraga abacuruzi bakabishyura iya 500 babeshya ko ari igihumbi cyangwa umucuruzi n’umuguzi bo ubwabo bakaba banayitiranya.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

– Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda (1000 FRW) ifite agaciro mu Rwanda;

- Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya magana atanu (500 FRW) y’amafaranga y’u Rwanda ifite agaciro mu Rwanda;

- Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi;

- Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye Bato 618 ba Polisi y’u Rwanda;

- Iteka rya Perezida ryemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Bwana SEMAFARA NTAGANDA John wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu MUKAYIRANGA Pélagie wari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Lt Col Bernard RUGAMBA HATEGEKIMANA nka Visi Perezida mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare na Lt. Col. Innocent NKUBANA nk’Umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana HABUMUREMYI Emmanuel wari Umujyanama wa Minisitiri w’Ikoranabuhanga guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu MUTAMBA AHUMUZA Elizabeth wari Head of Home Grown Solutions Department mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) guhagarika imirimo;

- Iteka rya Minisitiri rigena umusanzu w’ubwishingizi bw’indwara utangwa n’ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru yishingirwa n’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara (MMI);

– Iteka rya Minisitiri ryerekeranye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi;

- Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo;

- Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye n’Abapolisi Bato 3767 ba Polisi y’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger