AmakuruIkoranabuhanga

Dore uko abantu bakoresha ikoranabuhanga mu guhaha bateza imbere abahinzi mu Rwanda

Uko iterambere mu ikoranabuhanga rigenda ryiyongera ni nako ibintu byinshi byari bimenyerewe byagiye nabyo bihindura imikorere, ubu ushobora gutumiza ikintu runaka wibereye iwawe mu rugo kandi bitanagusabye ubushobozi buhambaye aribyo Food Bundles yaje gukemura hano mu Rwanda.

Ubusanzwe abantu bamenyereye kujya mu isoko bagahaha ibiribwa bakeneye bitewe n’ubushobozi bwabo, icyakora bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’umwaduko w’ibyorezo bitandukanye nka COVID-19 bibuza abantu guhurira ahantu hamwe ari benshi nko mu masoko, abantu bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga ririmo no guhaha bifashishije imbuga za internet nka Alibaba, Amazone n’izindi.

Guhahira ku mbuza za internet cyangwa se guhaha hifashishijwe murandasi bigabanya ikwirakwizwa ry’ibyorezo nka COVID-19, bikagabanya umwanya abantu bata bajya mu masoko, bikagabanya ibihombo nko guta amafaranga, ingaruka zo gukora accident n’ibindi.

Igihe COVID-19 yakomeza kwiyongera hirya no hino ku Isi no mu Rwanda harimo, guverinoma yagiye ifata ingamba zitandukanye zo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19, imwe mu myanzuro ikomeye yafashe ni gahunda ya Guma mu rugo aho abantu bari babujijwe kuva mu ngo zabo, Keretse abagiye muri service zingenzi ndetse ibikorwa hafi ya byose birafungwa.

Mu rwego rwo gufasha abantu kubona ibiribwa bakabigura bibereye mu rugo kandi bikabagereraho ku gihe, food Bundles yaravutse!

FOOD BUNDLES Ni urubuga rwa internet rucuruza ibiribwa ku mifungo, intumbero y’uru rubuga Ni ugufasha abantu batuye mu mujyi kubona ibiribwa ku gihe Kandi bitamaze igihe bisaruwe nukuvugako biba bigisarurwa.

Ushobora kugura cyangwa se gutumiza imifungo wifuza usuye urubuga www.food.rw cyangwa se ukifashisha telefoni ukanda * 662 * 500 #.

Www.Food.rw Ni urubuga rwo guhanga udushya hagamijwe kunoza ikwirakwizwa ry’ibiribwa byujuje ubuziranenge, cyane imboga n’imbuto kuva mu mirima y’abahinzi kugeza ku baguzi baba mu mijyi binyuze ku mbuga za interineti.

Yatangiye gukora mu 2021 ifite intego nyamukuru yo kwagura umusaruro w’abahinzi no kuwugeza ku isoko, gushyiraho isoko rirambye ry’ibiribwa, no guhangana nihindagurika ry’ibiciro mu masoko. Uko ubucuruzi bugenda bwiyongera, twifuza kugabanya igihombo nyuma y’isarura kugera munsi ya 10%, kugabanya ibiciro by’umuguzi kuri 40% mu gihe umusaruro w’umuhinzi wiyongera 60%.

Politiki nshya ya guverinoma y’u Rwanda igamije gutanga umusanzu mu kuzamura umutekano w’ibiribwa n’imirire, binyuze mu kuzamura inyungu mu byaro, kubona ibicuruzwa byizewe kandi bihendutse ku baguzi bo mu cyaro no mu mijyi; hamwe no kwibanda mu guhinga imboga n’imbuto kugira ngo tuzamure imirire myiza yabaturange ndetse niterambere ryabyo rifite imbaraga ku buryo byahaza isoko mu Rwanda no mu mahanga.

Politiki nshya yerekana neza ko guverinoma yavuye mu iterambere ry’ubukungu rishingiye ku bigo bya leta ikajya mu bikorera ku giti cyabo no kuzamura iterambere ry’ubukungu.

Imboga n’imbuto bitanga intungamubiri nziza kandi nyishi. Usibye imiterere yimirire yabo, imboga zitanga amahirwe meza yo kongera umusaruro no kuzamura umusaruro ku bahinzi, bitanga akazi n’ubucuruzi

@www.food.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger