Nyabihu: Bahangayikishijwe n’abitwikira ijoro bakabaga inka zabo bagatwara inyama
Abaturage bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe bahangayikishijwe n’abantu batazwi bitwikira ijoro bagatema inka zabo maze bagatwara bimwe mu bice byazo ibintu bavuga ko Atari ubujura ko ahubwo ari ubugome bukabije.
Abaturage bavuga koi bi bikorwa biri gufata indi ntera cyane ko mu kwezi kumwe ngo hamaze kwicwa inka zigera muri eshanu, kandi ngo bakazica nabi aho batwara inyama z’imihore gusa ibindi bakabisiga aho.
Nkuko umuturage waganiriye na BTN dukesha iyi nkuru abivuga, avuga ko ngo izi nka bazisanga mu bikuyu ubundi bakazica bakitwarira inyama z’umubiri gusa ibindi bakabisiga aho bakaba basaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuri ubwo bugizi bwa nabi butari busanzwe muri kano gace.
Inka ngo bazikura mu nzuri bakajya kuzibagira mu ishyamba rir hafi aho nkuko umugore baherutse kubagira inka utifuje ko amazina ye atangazwa yabivuze.
Yagize ati:’’Baraduhamagaye ngo inka yabuze tuhageze dusanga yapfuye bayibaze nkaba mbona leta yagakwiye gukaza umutekano kuko ibi bbintu mbona bitoroshye kuko nanubu tugifite ubwoba bwinshi cyane ko bashobora kongera kugaruka’’
Avuga kuri iki kibazo, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yavuze ko iki kibazo bakizi ko baganiriye n’inzego bireba ndetse n’abaturage.
Yagize ati:’’Icyo kibazo turakizi cy’inka zibagwa, mu byukuri habaye inama tubiganiraho n’inzego zitandukanye biba ngombwa ko tujya kuganira n’abaturage harimo n’aborozi bororera muri ibyo bice hafatwa ingamba ku ruhande rw’ubuyobozi dufata gahunda yo kurara amarondo ndetse agakurikiranwa cyane’’
Si ubwa mbere hagaragaye ubujura bw’inka muri izi nzuri zikikije ishyamba rya gishwati kuko no mu myaka yashize hagiye humvikana ubujura bw’inka muri izi nzuri.
Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour