AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Diamond yihenuye bikomeye ku muyobozi wagize uruhare mw’ihagarikwa ry’indirimbo ze

Mu minsi yashize nibwo indirimbo 2 z’umuhanzi Diamond Platnumz ziherutse gushyirwa ku rutonde rw’indirimbo 13 zahagaritswe n’ikigo gishinzwe itumanaho muri Tanzaniya biturutse ku mashusho ndetse n’ubutumwa burimo buhabanye n’umuco w’ igihugu cya Tanzania.

Ibi byasohotse mu itangazo ryatanzwe n’Ikigo gishinzwe Itumanaho muri Tanzaniya (TRCA) ku wa 28 Gashyantare 2018, rivuga ko zitemerewe kunyuzwa mu bitangazamakuru byose bikorera muri Tanzania.

Ndetse bidatinze ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge[BASATA] kikaza nacyo kungamo mu byatangajwe na (TRCA) cyikemeza ndetse cyinanzura ko zikwiye guhagarikwa burundu kuko zihonyora umuco.

Kuri ubu Diamond yongeye ku mvikana nanone yihenura bikomeye ku muyobozi w’igihugu uwo ntawundi ni Minisitiri ushinzwe itumanaho mu gihugu cya Tanzania witwa Juliana Shonza aho yavuze ko nubwo yize akaminuza kurenza we cyangwa akaba afite imbaraga cyane mu gihugu kurenza we ndetse akaba anamuruta ariko icyo atazi nuko nawe amurusha ubumenyi ngiro mu gihugu cyose rero yamwanga cyangwa yamukunda ntabyitayeho.

uyu niwe Juliana Shonza Ministre w’itumanaho muri Tanzania Diamond yihenuyeho

Ibi Diamond akaba yabitangaje ubwo yabazwaga uburyo kuri ubu ameze nyuma y’uko indirimbo ze ebyiri zihagaritse ndetse n’ijambo ndetse akabazwa nimba hari ubutumwa  yabwira Ministre kuri ubu bitewe ni byiyumviro bye.

iyi niyo barwa yahagarikaga zimwe mu ndirimbo za Diamond ndetse n’izindi za bagenzi be

Diamond mbere yaho wari wumvikanye asaba ko indirimbo ze bazireka zigakinwa hakurikijwe amategeko bityo agasaba ko zazajya zikinwa mu masaha akuze guhera saa tatu z’ijoro nabibutsa ko nta minsi iciyeho asohoye indi ndirimbo nshya yahuriyemo na Omarion yitwa African Beauty nayo iriguteza impaka kuri ubu kubera amashusho yayo.

 IYI NIYO NDIRIMBO DIAMOND PATNUMZ ARIKUMWE NA OMARION AHERUTSE GUSHYIRA HANZE YATEJE IMVURURU KU BAKORESHA MURANDASI

Twitter
WhatsApp
FbMessenger