AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Diamond Platnumz yahuye na Rick Ross na Dj Khaled

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kubaka izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga, yagaragaye ari kumwe n’ibyamamare bikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Rick Ross na Dj Khaled.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu musore yagiye guhura n’ibi byamamare  mu rwego rwo guha ikaze abandi bahanzi babiri bagiranye amasezerano na kampani ya Belaire aba bahanzi basanzwe bamamariza.

Diamond Platnumz yabaye umwe mu bahanzi bagiranye amasezerano n’iyi kampani mu buryo bwo kuyifasha kumenyekanisha ibikorwa byayo muri Nzeri 2017, icyo gihe nibwo yahise atangira gukora ibikorwa bitandukanye byo kuzuza amasezerano yasinye.

Iyi kampani ya Belaire yongereye undi muririmbyi muri iyi groupe y’abahanzi bayamamariza nawe akazajya akora nk’ibyo bakora amenyekanisha ibirango byayo. Umusore Rae Sremmurd usanzwe amenyerewe cyane mu njyana ya Hip Hop yinjijwe muriyi groupe asinye amasezerano ya Millioni 20 z’Amadolari (Kes 2 billion).

Aba banyamuziki bari basanzwe bakorana n’iyi Kampani bahaye ikaze Rae Sremmurd babinyujije ku nkuta za Instagram bakoresha aho banditse bamwifuriza ikaze ryo kwinjira mu muryango mushya wa Belaire Boys aho yiyunze kuri DJ Khaled, Rick Ross, Diamond Platnumz n’abandi.

Kampani ya Belaire yifashishije urubuga rwayo rwa Instagram nayo yahaye ikaze Rae Sremmurd imwifuriza ikaze mu muryango mushya wayo mu bufatanye bushya n’abandi bahanzi batandukanye bakorana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger