AmakuruImyidagaduro

Amafoto ya Wizkid na Tiwa Savage ari mu ndirimbo ‘Fever’ akomeje kwibazwaho byinshi

Wizkid umuhanzi ukunzwe cyane muri Nigeria ku wa kabiri tariki 23 Ukwakira yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Fever” agaragaramo ari kumwe n’umuhanzikazi Tiwa Savage bahuje urugwiro mu buryo budasanzwe.

Abantu hirya no hino mu gihugu cya Nigeria ndetse n’abakurikira umuziki waho bakomeje kugaruka kuri aya mashusho bavuga ko atakagombye kujya hanze kuko arimo imico mibi ikururira abantu kwishora mu busambanyi n’ibindi bifitanye isano nabwo.

Tiwa  Savage mu minsi yashije yakunze kugarukwaho cyane bivugwa ko ari mu rukundo na Wizkid ariko akabihakana gusa aho aya mashusho agiriye hanze benshi bemeza ko iki ari ikimenyetso cyuko aba bafitanye umubano wihariye.

Tiwa iyi ndirimbo ikijya hanze yagiye kurubuga rwa Instagram yandika ati “Starboy (ari we Wizkid) inshuti yanjye ya mbere kugeza ku iherezo.”

Nyuma y’ubu butumwa bamwe mubamukurikira kuri urwo rubuga bamwibasiye cyane bavuko yareka Wizkid kuko ari umwana abyaye. Uwitwa Emmanuellaobaje yanditse agira ati “Tiwa urakuze bihagije kuburyo waba n’umubyeyi ubyaye Wizkid , ni gute ugirana ubucuti bugeze aho n’umuhungu ubyaye.”

Kugeza ubu Wizkid ntacyo aratangaza kuri ibi bintu ndetse ntanubwo akunze kugaruka ku mubano we na Tiwa Savage ukomeje kugarukwaho cyane muri iyi mitsi bavuga  ko Wizkid na Tiwa Savage bari mu rukundo ndetse ko yaba yaranatandukanye n’umugabo babanaga banabyaranye.

Tiwa Savage ni umugore wubatse afite umugabo witwa Tunji Balogun uzwi nkaTeebillz  n’umwana , Wizkid nawe afite umwana n’umugore gusa nti babana.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger