AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Nta munyamahanga uzemererwa gukina muri shampiyona y’uyu mwaka atabifitiye uruhushya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryamaze gutangaza ko abakinnyi b’abanyamahanga bose bakina muri shampiyona y’u Rwanda bagomba gushaka uruhushya rubemerera kuhakinira, bitaba ibyo bagatakaza ibyangombwa byabo(licence) bibemerera gukina season y’uyu mwaka.

Iby’iri bwiriza byemejwe na FERWAFA, binyuze muri Bonie Mugabe usanzwe ari umuvugizi w’iyi nzu iyobora umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Mugabe yagize ati”Nta mukinnyi w’umunyamahanga  ukina mu kipe iyo ari yo yose uzakorerwa licence ya 2018/19 atabanje kugaragaza uruhushya rumwemerera gukina mu Rwanda.”

Umuvugizi wa FERWAFA yavuze ko iri tegeko atari rishya mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda ngo kuko rimaze igihe kirekire ririho.

Mu gihe FERWAFA yarahiriye gushyira mu bikorwa iri tegeko ku mbaraga, bisobanuye ko abakinnyi b’Abanyamahanga bose bakina muri shampiyona y’u Rwanda basabwa kujya kwaka iki cyangombwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo bemererwe gukinira amakipe yabo muri uyu mwaka w’imikino.

Magingo aya amakipe menshi arimo Rayon Sports, SC Kiyovu, AS Kigali, Musanze, Mukura VS na Etincelles ni amwe mu yasinyishije abakinnyi benshi bakomoka mu bihugu bya Uganda, DR Congo, Burundi, Ghana na Ivory Coast. Bisobanuye ko aba bakinnyi bose bazemererwa gukina ari uko bagaragarije FERWAFA uruhushya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger