AmakuruImikino

Deulofeu wakiniye Barcelona n’umukunzi we batunguranye basomanira mu maso y’intare(Amafoto)

Rutahizamu Gerard Deulofeu ukinira Watford yo mu Bwongereza, yatangaje abatari bake nyuma yo kugaragara ari kumwe n’umukunzi we basomana ariko nanone bakurura intare umurizo boshye ikibwana cyangwa agapusi.

Amafoto uyu musore wahoze akinira FC Barcelona yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza we n’umukunzi we  Mari Vilches bakurura intare umurizo, banamwenyura boshye agapusi bakururaga.

Bamwe mu bakurikirana uyu musore ku rukuta rwa Instagram, bagize icyo bavuga kuri iyi foto itavuzweho rumwe. Abenshi bagaragaje ko gukorera intare biriya ari ukuyibuza umudendezo wayo.

Umwe yagize ati” Bavandi, biragaragara ko iyo ntare iri guhohoterwa. Birashoboka ko mwari mwayihaye imiti, ibitari ibyo yakabaye yabatamiye wowe n’umukunzi wawe.”

Cyakora cyo Deulofeu n’umukunzi we ntacyo bigeze basubiza ku byo abakoresha Instagram babanenzeho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger