Imyidagaduro

Davido yagaragaje uburyo yemera Jay Polly ku buryo buhambaye-AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuwa 03 Werurwe rishyira kuwa 04 Werurwe , Davido yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro, muri iki gitaramo Davido yagaragaje ko yemera bikomeye umuhanzi Jay Polly.

Amakuru y’uko Davido  uri mu bahanzi bake bakomeye kandi bafite amafaranga menshi muri Afurika yemera Jay Polly, yamenyekanye kuwa 02 Werurwe 2018 ubwo Davido yari akigera mu Rwanda ku nshuro ye ya Kabiri aza gutaramira muri iki gihugu.

Kuri uwo munsi Davido yavuye ku kibuga cy’indege i Kanombe ahita yerekeza mu kiganiro n’itangazamakuru muri Kigali Convention Center, aha niho Davido yatangarije ko mu Rwanda yemera umuraperi Jay Polly, aha Davido yavuze ko aba bombi bigeze guhura ariko nyuma bakaza kuburana.

Davido yagize ati:”Nza mu Rwanda bwa mbere umuhanzi nahuye nawe bwa mbere ni Jay polly  byari byiza duhura ariko nyuma naramubuze sinkimubona, ibyo dusabwa gukora ni ibyacu abanyafurika, tugomba gukorana.”

Ibi Davido yabishimangiriye mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, aha Davido ubwo yari ku rubyiniro ari kuririmba indirimbo ze zitandukanye , yageze aho asaba abacuranzi ko baba baretse maze abaza amagana y’abantu bari bari muri iki gitaramo ati:” Abantu b’I Kigali ndabakunda, murashaka ngo mbabwire umuhanzi niyumvamo cyane hano mu Rwanda?” Ibi yabibajije inshuro zigera kuri 4 kandi mu ijwi riri hejuru.

Nkuko abari bitabiriye igitaramo bamusubizaga bavuga ngo “Yego”, “Yego”, uyu munya-Nigeriya yahise ahamagara umuraperi Jay Polly maze aza ku rubyiniro. Aherekejwe n’umugore we Jay Polly yahise ajya ku rubyiniro.

Davido rero yahise abwira imbaga yari aho ko Yemera cyane Jay Polly maze na Jay Polly mu cyongereza gike abwira Davido ko amwemera bihambaye ndetse anamushimira kuba amugejeje ku rubyiniro kandi atagombaga kuhagera. Jay Polly yahise aririmba indirimbo ye “Ku musenyi” ndetse Davido yafashaga uyu muraperi maze yavuga ati Twubatse ahakomeye , Davido ati”Ntitwubatse ku musenyi” [ Ntabwo yabivugaga neza].

Agiye kuva ku rubyiniro, Jay Polly yahise atangaza ko afatanyije na Davido bagiye gukora  imishinga irimo no  gukorana indirimbo irajya hanze mu minsi mike.

Jay Polly ku rubyiniro

Jay Polly niwe muhanzi wenyine waganiriye na Davido
Mbere yo kujya ku rubyiniro bari babanje no kuganira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger