Amakuru ashushye

Davido yaguye ku rubyiniro abantu barumirwa-VIDEO

Ubwo yari agiye gutangira kuririmbira abantu bari bitabiriye igitaramo yakore i Kigali, Davido yaguye abamubonye bifata ku munwa .

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu kuwa 03 Werurwe 2018 muri Parikingi ya Stade Amahoro. Davido agiye kuririmba yuriye urubyiniro maze ageze hejuru ahagwa aratembagara. Icyakora yahagurutse akomeza ibyo yari agiye gukora maze Abari aho barishima karahava.

Ababibonye bahise bakeka ko uyu munya-Nigeriya yaba yabanje gufata kuri ka manyinya mbere yo kuza ku rubyiniro kuko uburyo yaguyemo bwari butangaje.

Muri iki gitaramo hanaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda barimo Chary na Nina, Riderman wishimiwe n’abakunda injyana ya Hip hop , Hvan Buravan, Syntex ndetse na Phiona Mbabazi yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo.

Davido akigera ku rubyiniro yagaragaje ko akunda u Rwanda dore ko yabisubiragamo kenshi, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye  kuburyo yageraga kuzo abanya-Kigali bazi maze akajyana nabo.

Davido yaherukaga mu Rwanda mu 2014 , agiye gukorera ibitaramo mu bindi bihugu bitandukanye kuko kuwa Gatandu  tariki ya 09 Werurwe azahita ajya gutaramira i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gutaramira Abanye-Congo, uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ndetse akaba yaranavukiye muri Atlanta ni muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, azahita akomereza i Brazzaville kuya 10 Werurwe 2018, akurikizeho i Douala muri Cameroon kuya 17 Werurwe 2018, Kuya 21 Werurwe ni i Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal kuya 24 Werurwe 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger