Amakuru ashushye

Davido yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali-AMAFOTO

David Adedeji Adeleke wamenyekanye cyane nka Davido muri Afurika yakoreye igitaramo i Kigali muri gahunda ye yihaye yo gukora ibitaramo bizenguruka Afurika.

Iki n’igitaramo cyabere muri Parikingi ya Stade Amahoro ku bufatanye n’inzu itunganya umuziki Davido abarizwamo ya Sony Music. Iki gitaramo cyarangiye hafi saa saba n’igice z’ijoro byari biteganyijwe ko gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuwa 03 Werurwe 2018 ariko cyaje gutangira ahagana saa yine z’ijoro.

Muri iki gitaramo hanaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda barimo Chary na Nina, Riderman wishimiwe n’abakunda injyana ya Hip hop , Hvan Buravan, Syntex ndetse na Phiona Mbabazi yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo.

Davido akigera ku rubyiniro yagaragaje ko akunda u Rwanda dore ko yabisubiragamo kenshi, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye  ku buryo yageraga ku ndirimbo abanya-Kigali bazi maze akajyana nabo.

Nubwo imvura yari yaguye ari nyinshi , abantu bari benshi ndetse wabonaga bishimiye iki gitaramo. Muri iki gitaramo Davido yongeye gushimangira ko umuhanzi Jay Polly ariwe akunda hano mu Rwanda nkuko yari yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze akigera i Kigali kuwa 02 Werurwe 2018. Davido yahamagaye Jay Polly ku rubyiniro maze abwira abantu ko ariwe akunda cyane mu Rwanda ndetse nubwo bitari biteganyijwe ariko Jay Polly yaririmbye indirimbo ye yitwa “Ku musenyi”.

Davido yaherukaga mu Rwanda mu 2014 , agiye gukorera ibitaramo mu bindi bihugu bitandukanye kuko kuwa Gatandu  tariki ya 09 Werurwe azahita ajya gutaramira i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gutaramira Abanye-Congo, uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ndetse akaba yaranavukiye muri Atlanta ni muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, azahita akomereza i Brazzaville kuya 10 Werurwe 2018, akurikizeho i Douala muri Cameroon kuya 17 Werurwe 2018, Kuya 21 Werurwe ni i Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal kuya 24 Werurwe 2018.

Uyu mukobwa yabanje gususurutsa abafana aririmba indirimbo zo muri Afurika y’Epfo[Zuru]
Phiona Mbabazi yishimiwe cyane
Syntex ari mu bahanzi baririmbye
Abari bayoboye igitaramo
Bafanaga abahanzi bakunda
Hvan Buravan aririmba indirimbo ze zitandukanye

Charly na Nina nabo baririmbye

Riderman ku rubyiniro
Abantu bari bamwishimiye, abiganjemo igitsina gore nibo bari benshi muri iki gitaramo

Bamwe mu bahataniraga ikamba rya Nyamipnga bari bahawe akazi muri iki gitaramo
Bari bambaye gutya nubwo imvura yari yaguye
Abantu bo bari benshi
Davido ku rubyiniro
Iyi niyo nkweto yari yambaye
Abafana bashakaga kujyana agafoto ke

Abantu bari bamwishimiye
Shaddy Boo yari yahisemo kuza muri iki gitaramo yiyambariye gutya
Davido yahamagaye Jay Polly maze atangaza ko ariwe muhanzi yemera mu Rwanda

Jay Polly na Davido ku rubyiniro

Davido yageraga aho akurira ibyuma byubatse urubyiniro

 

Photo: Leodomir Hakizimana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger