AmakuruAmakuru ashushye

CAF: Tombola yabaye , Rayon Sports yamenye aho iherereye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Mata 2018 nibwo tombola y’imikino nyafurika y’abaye ikaba isize Rayon Sports igiye guhangana n’amakipe yo mu karere ndetse ikazanahangana n’abamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakinira amakipe yo hanze.

Nyuma yo kwinjira mu mikino y’amatsinda ku nshuro ya mbere ikipe yo mu Rwanda igiye mu matsinda y’imikino nyafurika, Rayon Sports yasezereye ikipe y’i Maputo Costa de Sol igahita yerekeza mu matsinda y’imikino ya CAF Confederation Cup  itomboye amakipe arangajwe imbere na Gor Mahia yo muri Kenya ikinamo Abanyarwanda Jaques Tuyisenge na Medy kagere.

Iyi tombola yabereye i Cairo mu Misiri isize Rayon Sports igiye mu itsinda D aho iri kumwe na Gor Mahia yo muri Kenya , U.S.M Alger yo muri Algeria, Young Africans yo muri Tanzania . umukino wa mbere Rayon Spors izawakiramo Gor Mahia hano i Kigali ku wa 06 Gicurasi 2018.

Rayon Sports yagiye mu mikino y’amatsinda isezereye Costa De Sol mu gihe ari yo kipe yonyine rukumbi ibashije kugera mu matsinda y’imikino nyafurika.

Uko amakipe atombolanye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger