Imikino

Amavubi U 20 asezereye Kenya i Kigali

Ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 20 Amavubi isezereye ikipe y’igihugu ya Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’ imyaka 20.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 kuri uyu wa Gatandatu yakinaga umukino wo kwishyura na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha, umukino ubanza wabereye I Nairobi u Rwanda rwari rwabashije kwitwara neza hanze kuko banganyije 1-1.

Muri uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, amakipe yombi yashakaga gutsinda ariko kuri Kenya ho byari akarusho kuko yashakaga nibura igitego cyo hanze ndetse byagera ku mavubi bikaba akarusho kuko bari iwabo , ibi nibyo byatumye umukino ubona amakipe yombi asa naho ari ku rwego rumwe.

Abasore nka Rague, Sindambiwe Protais ndetse na Ikitegetse Bogarde bashakishije igitego ariko igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kubona mu izamu ry’indi.

Iy’ikipe itozwa n’umutoza Mashami Vincent isezereye Kenya ku mpuzandengo y’igitego 1-1 ariko ikomeza kubera igitego yinjije muri Kenya kuko uyu mukino u Rwanda rwari rwakiriyemo Kenya warangiye ari 0-0.

Nyuma yo gukuramo Kenya, Amavubi U 20 akomeje mu cyiciro gikurikira u Rwanda rukaba rugomba kwisobanura na Zambia ifite iki gikombe cya 2017 aho  ikipe izitwara neza izahita igera mu ijonjora rya nyuma.

Kenya yashakishije igitego biranga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger