AmakuruImikino

CAF Conf. Cup: Rayon Sports yandagajwe na Enyimba ihita isezererwa

Urugendo rw’ikipe ya Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya Total CAF Confederations Cup rurangiriye muri 1/4 cy’irangiza, nyuma yo kunyagirwa na Enyimba FC ibitego 5-1, mu mukino wo kwishyura wabereye muri Nigeria.

Ikipe ya Rayon Sports yarushijwe mu buryo bwose bayitangiye ku munota wa 12 w’umukino, ku gitego Soporushi Augustine Dimgba yatsinze ku burangare bw’abinyuma ba Rayon Sports bananiwe kumwambura umupira akiri hanze y’urubuga rw’amahina.

Rayon Sports yishyuye ku munota wa 25 w’umukino ibifashijwemo na Caleb Bimenyimana. Ni ku mupira yari akatiwe na Eric Rutanga.

Nyuma y’iminota 4 Rayon Sports yishyuye, Soporushi Augustine Dimgba yongeye gutsindira Enyimba FC igitego cya 2, ku mupira Ange Mutsinzi yashatse gufunga ukamunanira, bikarangira uyu musore arekuye urutambi rw’ishoti mu izamu rya Bashunga.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Enyimba ifite ibitego 2-1.

Iyi kipe yo muri Nigeria yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino nanone isatira cyane Rayon Sports, dore ko iyi kipe y’i Rwanda yari yananiwe guhuza umukino wo guhererekanya isanzwe imenyereweho.

Enyimba FC yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 48 ibifashijwemo na Sunday Adetunji, ku wa 60 w’umukino Joseph Osadiaye atsinda igitego cya kane kuri Coup Franc, mbere y’uko siaka Oladuntoye arangiza burundu ikipe ya Rayon Sports ku munota wa 80 w’umukino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger