AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Uwacu Julienne yatunguranye yerekana impano ye mu irushanwa ArtRwanda- Ubuhanzi. (+Video)

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yatunguye abitabiriye irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi ryari ryakomereje mu karere ka Huye na Rusizi aho nawe yerekanye ko afite impano yo kuririmba gusa sicyo yari agamije ahubwo yari aje kureba uko iri rushanwa riri kugenda.

ArtRwanda- Ubuhanzi irushanwa rigamije kuvumbura no kuzamura impano ziri mu rubyiruko hibandwa cyane ku bafite izihebuje no kubafasha kuzibyaza inyungu ukaba ari  umushinga wa Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco, ushyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation.

Minisitiri Uwacu akigera ahari kubera i rushanwa kuri Centre d’accueil Mater Boni Concilii, i Huye yakiriwe na Arthur Nkusi umunyarwenya uri gutegura ikiganiro cy’iri rushanwa kizaca kuri Televiziyo y’u Rwanda amubaza ku mpano yaba afite mu busanzwe Minisitiri naw atazuyaje yahise amubwira ko ari iyo kuririmba ahita anaririmba mu ijwi ryatunguye benshi babonye aya mashusho(Video), ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko ashboye koko.

Minisitiri Uwacu Julienne  mu ijwi ryatunguye benshi yaririmbye mu njyana Gakondo , aririmba indirimbo yitwa  ‘‘Umugeni mwiza’’ y’umuhanzi Rugamba Sipiriyani n’Amasimbi n’Amakombe.

Mu butumwa yanyujije kurubuga  rwa Twitter, Minisitiri Uwacu yagize ati “Mwakoze Art-Rwanda- Ubuhanzi kumpa amahirwe. Byari bishimishije cyane. Ndahamagarira urubyiruko mwese kuza tugafatanya kwagura impano zacu.”

Minisitiri Uwacy Julienne aganira n’itangazamakuru

Reba hano uko Minisitiri Uwacu yaririmbye akigera ahaberaga irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger