Amakuru ashushyePolitiki

Burya ni ugutukana ,yirukanwe azira kwereka urutoki Donald Trump

Umugore wagaragaye yereka urutoki rwa musumba zose perezida wa  leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yirukanwe mu kazi ke kubera gukekwaho gutuka  umukuru wigihugu akoresheje urutoki ubwo Trump yerekezaga muri leta ya Virginia.

Uyu ni  Juli Briskman, wagaragaye ku ifoto yazamuye urutoki rwa musumbazose ubwo imodoka z’abarinda Perezida Donald Trump, zamunyuragaho.

Briskman w’imyaka 50 yabwiye Huffington Post ko aticuza kuba yirukaniwe ko mu kwezi gushize yagendaga ku igare muri Virginia akaza kuzamura urutoki rurerure arwereka Trump nk’ikimenyetso cy’uko atishimiye politiki ze zirimo izerekeye abimukira, Obamacare n’izindi.

Uyu mugore wari umaze amezi atandatu akora nk’inzobere mu kumenyekanisha ibikorwa n’itumanaho mu kigo cya Akima LLC, cyo muri Virginia, yafotowe kuwa 28 Ukwakira n’ushinzwe gufotora Perezida Trump, bidatinze iyo foto ikwirakwira mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bamufashe nk’intwari abandi bavuga ko agomba kwiyamamaza mu 2020.

Iki kigo cyirukanye Briskman  nticyamuhishe kuko cyamubwiye icyo azize mazi umuyobozi wacyo amubwira ko ibyo yakoze atagombaga kubishyira ku mbuga nkoranyambaga kuko ari ibikorwa by’urukozasoni. By’umwihariko aho yakoraga bakaba barababajwe n’uko yakoresheje iyi foto nk’imuranga kuri Twitter na Facebook, bityo bikaba byakwangiza isura yabo.

Mu rwego rwo kutiteranya na Trump cyangwa ngo ibikorwa byabo bihagarare kubera iyi foto rero iki kigo cyamaze kumuhagarika ku kazi.

Urutoki rusumba izindi nirwo Briskman  yeretse Trump

Source: the guardian

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger