Amakuru ashushyeImyidagaduro

Bwa mbere mu mateka hasohotse indirimbo irimo The Ben , Meddy, Riderman na King James -VIDEO

Abahanzi  bane bakomeye hano mu Rwanda ku nshuro ya mbere bahuriye mu ndirimbo imwe ndetse namashusho yiyo ndirimbo akaba yageze hanze, ni indirimbo bise “Wiceceka ” bakoze kubufatanye n’ikompanyi yitumanaho hano mu Rwanda Airtel.

Iyi ndirimbo amagambo yayo asa navuga ibigwi Airtel aho igaruka ku byiza byo kugura iminota yo guhamagara ya ku murongo wa Airtel . Iyi ndirimbo yari yarakozwe bwa mbere na King James usanzwe yamamariza Airtel nyuma iza gusubirwamo afatanyije na   Riderman, The Ben na Meddy.

Ni bwo bwambere mu mateka aba bahanzi bakoranye indirimbo , ibi ni Airtel yabitekereje mu rwego rwo gukomeza kugeza ku banyarwanda ibyiza muri serivisi ndetse no mu myidagaduro.

Iyi ni indirimbo yifashishijwe mu bitaramo bitandukanye Meddy aherutse gukorera mu Rwanda, ikaba igiye hanze nyuma y’igihe kinini icurangwa kugirango Airtel imenyekanishe ibyo ikora.

Iyi ndirimbo  bayihimbye bagendeye kuri gahunda ya Airtel yo guha abafatabuguzi bayo iminota myinshi yo guhamagara mucyo bise “Wiceceka” .

https://youtu.be/fEB-VSgoNWw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger