AmakuruImikino

Imisi irabarirwa ku ntoki ngo Tour du Rwanda itangire dore ibizayiranga

Hagati yitariki ya 12 na 19 ugushyingo , Irushanwa ryo gusiganwa ku magare Tour du Rwanda rizaba riri kubera mu mihanda itandukanye yahano mu Rwanda , muri make dore imihanda izakoreshwa ,abayitabira nibindi bizaranga Tour du rwanda 2017.

Abasiganwa bazasiganwa ku ntera ingana na kilometero 819, ku cyumweru  tariki ya 12 ugushyingo abasiganwa bazatangira bazenguruka umujyi wa Kigali bakazatangirira  kuri stade Amahoro basanzwe batangirira

Kuya 13 ugushyingo bazahita batangira igice cya mbere cya Tour du Rwanda aho bazahagurukira i Kigali bakerekeza i Huye mu ntara yamajyepfo. Bazahita bakomereza i rubavu kuko ku wa kabiri tariki ya 14 bazakora agace kava i Nyanza  berekeze i Rubavu mu ntara y’iburengerazuba.

Tour du Rwanda izakomeza kuwa gatatu kuya 15 ugushyingo aho abasiganwa bazava i Rubavu berekeze i Musanze mu ntara yamajyaruguru . Nyuma yo kugera i Musanze bazakomeza gusiganwa maze bahaguruke i Musanze berekeze i Nyamata. kuwa kane kuya 17 bazava i Nyamata berekeze i Rwamagana. kuya 18 bazava i Kayonza bagaruke  i Kigali. ni mugihe kandi ku musi wa nyuma wa 7 bazakora agace kazenguruka kigali ari nabwo hazagaragara uwegukanye Tour du Rwanda 2017 ku nshuro yayo ya 9.

Muri make dore uko imihanda izakoreshwa.

  • PROLOGUE: Sunday, November 12 – Kigali
  • STAGE 1: Monday, November 13 – Kigali to Huye
  • STAGE 2: Tuesday, November 14 – Nyanza to Rubavu
  • STAGE 3: Wednesday, November 15 – Rubavu to Musanze
  • STAGE 4: Thursday, November 16 – Musanze to Nyamata
  • STAGE 5: Friday, November 17 – Nyamata to Rwamagana
  • STAGE 6: Saturday, November 18 – Kayonza to Kigali
  • STAGE 7: Sunday, November 19 – Kigali

Tour du Rwanda 2017 izitabirwa namakipe 17 harimo  Dimension Data For Qhubeka (South-Africa) ,Tirol Cycling Team (Austria) yifatanyije niyo muri  USA,Bike Aid (Germany),Dukla Banska Bystrica (Slovakia) na Interpro Cycling Academy (Japan)

U rwanda ruzahagararirwa namakipe atatu, ikipe y’igihugu (Team Rwanda) nandi abiri .

Buri kipe izaba igizwe nabakinnyi cyangwa se abanyonzi 5 nukuvuga amakipe yose azitabira 17 azaba agizwe nabakinnyi 85.

Amakipe atatu y’urwanda ni national Team  rwanda , Club benediction na Club Les amis sportif.

Amakipe azaza ahagarariye Afurika ni

MAURITIUS National Team , National ETHIOPIA team ,National Team of ERITREA , National team of MOROCCO ,National team of ALGERIA

andi makipe azaza ni TIROL CYCLING TEAM (Austria) ,TEAM ILLUMINATE (USA) , BIKE AID (Germany) , DUKLA BANSKA BYSTRICA (Slovakia) , INTERPRO CYCLING ACADEMY (Japan) , Team LOWESTRATES.COM (Canada) , Team HAUTE-SAVOIE / AUVERGNE RHÔNE-ALPES (France) na Team KENYA RIDERS SAFARICOM (Kenya).

Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko niba Umunyarwanda azongera agakora amatka doreko u Rwanda rumaze kugaragazako ruhagaze neza mu mukino wamagare.

Ubwo Valens Ndayisenga yegukanaga Tour du Rwanda 2016
Valens yatwaye Tour du rwanda inshuro 2

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger