AmakuruImyidagaduro

Bongeye kubika ko Stromae yapfuye

Inkuru z’ibihuha zongeye gusakara ko umuhanzi Stromae unafite inkomoko mu Rwanda ngo yitabye Imana azize impanuka ubwo yari avuye mu gitaramo arimo gutaha.

Ibi si ubwa mbere bibaye babeshya ko uyu muhanzi yapfuye kuko no mu 2016, ibinyamakuru bitandukanye byigeze kwandika bivuga ko yapfiriye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ikinyamakuru Archive.org nicyo cyanditse iyi nkuru kivuga ko uyu muhanzi yagonganye n’indi modoka ubwo yavaga mu gitaramo  ngo agahita ajyanwa mu bitaro ari na ho yapfiriye.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse aya makuru, bisanzwe bizwiho kuvuga amakuru y’ibyamamare babeshya ko bapfuye cyangwa se bababeshyera ibindi binyoma.

Umuvugizi wa Stromae ntacyo yigeze avuga kuri izi nkuru ndetse n’uyu muhanzi ubwe yakomeje guceceka yanga kugira icyo abivugaho nkuko byagenze mu 2016 ubwo bari batangaje ko yashyizemo umwuka biturutse ku gitabo  ‘Stromae est mort à New York’ kigatuma ibinyamakuru byibeshya  ko yapfuye koko.

Iki kinyamakuru cyatangaje urupfu rwa Stromae kandi atari byo, cyagarutse ahanini ku mateka ye, igihe yatangiriye umuziki, ibihembo yatwaye n’ibindi. Babeshye ko yitabye Imana afite imyaka 34 kandi nyamara akiri muzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger