AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uganda: Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa

Bobi Wine, umudepite w’Umuganda wari ukurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko amaze kurekurwa.

Ni nyuma y’uko Leta ya Uganda yikuye mu rubanza rw’ibyo yari imukurikiranyeho kuri uyu wa kane.

Umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Uganda yabwiye urukiko ko bikuye mu rubanza rw’uyu munyapolitiki, bityo bakaba bahisemo kumushyikiriza inzego za Polisi ngo abe ari zo zikora iperereza ku byaha akurikiranweho, zasanga afite aho ahuriye na byo akazaburanishirizwa mu rukiko rwa gisiviri.

Umucamanza w’urukiko rwa gisirikare wasomye uru rubanza rwabereye Gulu mu majyaruguru ya Uganda, yavuze ko n’ubwo Bobi yarekuwe leta igifite ikifuzo cyo kumuhana.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger