AmakuruImikino

Kapiteni wa Rayon Sports ashobora kutazongera kuyigaragaramo ukundi

Rwatubyaye Abdul ukina ku mwanya wa myugariro wari kapiteni wa Rayon Sports,yandikiye iyi kipe ayisaba ko batandukana nyuma yo kwerekeza muri Macedonia rwihishwa,ata akazi.

Ku munsi w’ejo nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize ku karubanda iyi myitwarire ya Rwatubyaye,bituma nawe yitekerezaho.

Rwatubyaye yahawe ikaze muri FC Shkupi yo mu Cyiciro cya mbere muri Macedonia iri mu mwiherero muri Turikiya, aho yagiye adasabye uruhushya.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yabwiye IGIHE ko Rwatubyaye yasabye iyi kipe mu buryo bwemewe n’amategeko gutandukana na yo, kugira ngo akomereze muri Macedonia.

Yagize ati” Yego [gutandukana] yabidusabye mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Andi makuru yemeza ko mu masezerano y’imyaka ibiri Rwatubyaye yari yarasinyanye na Rayon Sports hakaba hari hasigaye amezi atanu gusa harimo ingingo ivuga ko uwakwifuza kumugura agifite amasezerano yakwishyura Murera miliyoni 137 Frw.

Rwatubyaye arashinjwa kandi kuba yarahimbye imvune ku mukino wa Police FC kugira ngo yigire muri Turkiya aho Shkupi iri gukorera imyitozo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger