AmakuruImikino

Basketball: U Rwanda rwahawe kwakira imikino ikomeye muri Afurika

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika FIBA, yemeje u Rwanda nk’igihugu kigomba kwakira imikino ya Afrobasket y’akarere ka gatanu mu bakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 16.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball hano mu Rwanda Bwana Mugwiza Desire, yemeje aya makuru avuga ko icyemezo cyo guha u Rwanda kwakira iyi mikino y’abakiri bato cyafatiwe i Abidjan muri Cote d’Ivoire mu kwezi gushize.

Iyi mikino igomba kubera i Kigali kuva ku wa 10 kugeza ku wa 16 Kamena uyu mwaka. Ibihugu bizegukana iyi mikino bizahita bikatisha itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 kizabera mu birwa bya Cape Verde.

Ibihugu bigomba kwitabira iyi mikino ya Zone 5 birimo u Burundi, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda ndetse n’u Rwanda ruzaba rwayakiriye.

Magingo aya ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori ikomeje imyitozo ikomeye mu rwego rwo kwitegura iyi mikino. Iyi kipe iyobowe na Bwana Moise Mutokambali wahawe inshingano zo kuyitoza mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 ikomeje gukorera imyitozo muri Stade Amahoro i Remera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger