AmakuruAmakuru ashushye

Alan García wahoze ari perezida wa Peru yiyahuye

Alan García wahoze ari perezida wa Peru yiyahuye yanga gutabwa muri yombi ,  yashinjwaga kurya ruswa yahawe na kompanyi Odebrecht yo muri Brezili ikora mu bijyanye n’ubwubatsi.

Alan García  yapfuye amaze kwirasa mu gihe polisi yageraga iwe ngo imute muri yombi bijyanye n’ibirego bya ruswa , ibirego we yahakanaga.

Bwana García yahise yihutishirizwa ku bitaro byo mu murwa mukuru Lima, Perezida wa Peru uriho kuri ubu, Martín Vizcarra. niwe wemeje ibyo uru rupfu .

Imodoka itwara umurambo yageze ku bitaro nyuma yaho byahise bitangazwa  ko Bwana García yapfuye.

Alan García abaye perezida wa Peru guhera mu mwaka wa 1985 kugera mu mwaka wa 1990, yongera kuba perezida guhera mu mwaka wa 2006 kugera mu mwaka wa 2011.

Alan García wahoze ari perezida wa Peru yiyahuye yanga gutabwa muri yombi
Imodoka itwara umurambo yageze ku bitaro nyuma yaho byahise bitangazwa  ko Bwana García yapfuye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger