AmakuruImyidagaduroUrukundo

Parfine yavuze byinshi ku rukundo yagiranye na Safi Madiba

Parfine Umutesi wakundanye na Safi akiri mu itsinda rya Urban Boys kuri ubu uyu mugore w’abana babiri  wibera ku mugabane w’iburayi yongeye kugira icyo avuga ku rukundo yagiranye na Safi  nyuma y’igihe kinini cyari gishize hatumvika ibintu nkibi ubundi byari byaradutse nyuma yo gutandukana kwabo Safi ahisemo gukundana na Judith akaba ari nawe umugore bari kumwe kuri ubu.

Mu minsi yashije hagiye humvikana  gukozanyaho gutera amagambo hagati ya Safi na Parfine nyuma bisa naho bicecetse, gahunda za  Safi zirakomeza aza no gukora ubukwe na Judith bagasezeranye kuzabana akaramata. Parfine  kuri iyinshuro yongeye kumvikana avuga byinshi ku rukundo rwe Safi , avuga uko bari babanye mu gihe cyose bamaranye.

Mu majwi yagiye hanze Parfine yumvikana avuga ko yari yaragowe kunjya mu rukundo n’umustar cyangwa se mu Isi ya showbuz(Imyidagaduro) kandi atarabishakaga dore ko n’igihe ngo yageraga ku kibuga cy’indege agasanga abanyamakuru bamutegereje kubera ko Safi yabaga yavuze ko umukunzi we  aza. Parfine avuga ko  bitamworoheraga kunjya mu isoko rusange cyangwa ngo agende n’amaguru kubera  gutinya kuvugwa no gufotorwa n’abantu batundanye.

Parfine ati “ Safi sina muvuga nabi twaratandukanye gusa imico ye twarananiranwe ,kubera ko nabonye ari umuntu ukunda amafaranga kurusha n’ibindi byose , noneho naribazaga nti ko hano iburayi hagoye ntabwo namuzana ngo tubane hano  kuko mbona atazi gukora , abastar ni abantu birirwa baryamye  bakabyuka nijoro bagasohoka, bakajya kunywa inzoga, bakajya muri Situdiyo(Studio) bagakora iyo ndirimbo nayo itamwinjiriza . ahantu babahamagaye naho ukobona nta kivamo , uyu muntu utazi kwirwanaho muzanye hano iburayi yantera ibibazo”

Parfine muri aya majwi yagiye hanze akomeza avuga ko gukundana na Safi ari nk’ibyago yagize nk’umubyeyi atiyumvisha ukuntu yaguye ku muntu nkuriya  ko ari ibintu byamugwiririye  Imana ariyo yatumye abicamo ngo ace akenge.

Parfine Umutesi

Parfine avuga ku gutandukana na Safi yavuze ko  yabonaga Safi yarahindutse yatendekwaga n’uyu musore igihe kingana n’umwaka wose akundana n’undi mukobwa. Parfine akomeza agira ati “ Ubundi twatandukanye mu kwa gatanu  hanyuma abwira   ko  mbiceceka simbivuge ibitangazamakuru ntibibimenye ,  nanjye mubwira ko ntakibazo twese turaceceka, noneho hashize ukwezi numva ngo ari kumwe n’undi mukoba uvuye iyo za Canada , noneho ni umuhungu washakaga kuva mu Rwanda cyane, wabonaga ari wa muntu ushaka kurya amafaranga y’abakobwa , noneho mbona kubyoroshya nuko byumvise kubera ko turatwarabivuze ko twatandukanye noheho ndavuga  uyu muhungu ushaka kwigaragaza n’uyu mukobwa ikindi ka nkore kuntu itangazamakuri ribimenya ko twatandukanye hanyuma we ibyo akora ntibizambarweho kuko aho bamubonaga ho bavugaga ko uriya  ni  umukunzi wa Parfine.”

Parfine avuga ko yari afite gahunda yo kuvuga ko batandukanye kugira ngo Safi akomeze gahunda ze ibyo akora ntibizamubarweho gusa nyuma yaje  gusanga byaravunzwe n’undi muntu. Parfine  akomeza agira ati “ Umuntu  umwe yaje kubivuga mu bitangazamakuru barabyandika  nyuma  y’Ibyumweru nka bitatu bimaze kuvugwa, Safi yasohoye ubutumire birasakuza gusa njye nabonaga ntacyo bimbwiye kuko nari nari naramaze gufata  umwanzuro wo kumureka ”

Parfine na Safi bagiye bagirana ibihe byiza aha baribari i Dubai

Parfine avuga ko yababajwe nuko Safi yari amaze umwaka wose akundana nundi mukobwa atabizi hanyuma we agakomeza kumutangaho ibintu byinshi bakajyana za Dubai n’ibindi bityo abonako  yakinishijwe na Safi. Parfine n’akabaro ku mutima  yagize ati “ Burya ntakintu kibabaza nko kubona ko umuntu yagukinishije”

 Safi Madiba kuri ubu ni umuhanzi  ukora umuziki ku giti cye  ntakintu aratangaza kuri ibi Parfine yamuvuzeho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger