AmakuruPolitiki

Bamwe mu basirikare ba EAC bakomerekeye mu gitero FARDC yabagabyeho

Igitero cyagabwe ku ngabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACRAF, kuri uyu wa 16 Ukwakira kikibasira imodoka z’Abasirikare bakomoka mu gihugu cya Uganda cyakomerekeje Abasirikare 2 bo muri iki gihugu icyakora kugeza ubu batangaje ko ntawaguye muri iki gitero

Ni igitero cyagabwe n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryiyise Wazalendo rikaba ribarizwa mo FDLR, Nyatura ,Abacanshuro b’abazungu , Nyat, APCLS, FARDC n’abandi benshi bafatanya muri uru rugamba.

Izi ngabo zikomoka muri Uganda zagabweho igitero ubwo bari bari mu modoka bari kugenda mu muhanda Kiwanja-Bunagana, bageze mu gace ka Rukoro muri Burai, ibi kandi bije nyuma y’igihe kitari kirekire iri huriro ritangaje ko ryiteguye kurasa izi ngabo niba zitabaviriye mu gihugu.

Abanye Congo bavuga ibi mu gihe ingabo zo muri uyu muryango zikomoka mu gihugu cy’u Burundi, zo zishimwa cyane dore ko ziri gufatanya n’ingabo za Leta ya Congo, hamwe na Wazalendo kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23, mu gihe amasezerano bafite muri iki gihugu adafite aho ahuriye n’ibyo bikorwa bijanditse mo.

Aba basirikare barashwe ngo ubu bari kuvurwa n’ishami rishinzwe ubuvuzi muri uyu muryango. Cyakora iki gitero kikaba cyamaganiwe kure n’impande zitandukanye, zirimo EACRF,M23, UPDF hamwe n’abandi batandukanye.

Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zinjiye muri iki gihugu mu rwego rwo kumvikanisha Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 hamwe n’indi mitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa DRC.

Cyakora izi ngabo zikigera muri iki gihugu nti zakiriwe neza kuko zasabwe kurasa umutwe w’inyeshyamba wa M23, mu gihe amasezerano yabo yo atari cyo yasabaga.

Uru rwiyenzo rutangiye gukorwa n’Abazalendo basanzwe bakorana n’ingabo za Leta ya Congo, mu rwego rwo gushaka uburyo babona uko basakuza bavuga ko babarwanije.

Cyakora abahanga mu bya Politiki n’intambara bo batangaza ko biramutse bikomeje gutya izi ngabo zahita zirasa kuri izi nyeshyamba mu rwego rwo kwitabara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger