AmakuruIyobokamana

Dosiye y’ibyaha Apotre Yongwe akurikiranyweho yafashe indi ntera

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo dosiye ya Harerimana Joseph, uzwi nka Apôtre Yongwe, ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ni dosiye Ubushinjacyaha bwari bwashyikirijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa 6 Ukwakira 2023, nyuma y’iperereza ry’ibanze ku byo akurikiranyweho.

Apôtre Yongwe yatawe muri yombi ku wa 1 Ukwakira 2023, ahita ajyanwa gufungirwa ku Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Amakuru avuga ko ashobora kuba yatawe muri yombi nyuma yo gukorera uburiganya abantu batari bake ababeshya ko agomba kubasengera, ibibazo bafite bigakemuka.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya akurikiranyweho, giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger