IbitekerezoUtuntu Nutundi

Siporo ukora ikongera ubunini bw’amabuno

Hari abantu benshi bifuza kugira amabuno manini cyane cyane ab’igitsina gore, ariko kandi hari siporo ushobora gukora ikabigufasha , iyo  ni Lunges, Lunges iyo uri umukobwa cyangwa se umugore ukayikora neza ukubahiriza amabwiriza yose nta kabuza amabuno yawe ariyongera akaba manini.
 
Nkuko twabibabwiye dutangira, twahisemo  uyu mwitozo ufasha ab’igitsina gore kugira amabuno manini. Uretse n’uyu mwitozo kandi hari n’ imirire umugore ukora iyo myitozo ngororamubiri agomba kurya kugirango ibyo yifuza bigerweho, ibi tukazabibagezaho mu nkuru zacu zitaha. 
 
Nkuko twabivuze haruguru rero uyu munsi turababwira kuri siporo yitwa Lunges. Ni bya bindi bavuga ngo ni ukwica inyoni ebyiri ukoresheje ibuye rimwe. Lunges zituma uzikora agira ubuzima bwiza; atananirwa vuba, akirinda stress ndetse n’indwara zitandura nka diyabete, hypertension, indwara z’umutima na kanseri zitandukanye.
 
Akamaro ka Lunges
 
Nkuko twabibabwiye, amabuno n’urukenyerero bigizwe n’imikaya itatu yingenzi. Ariyo gluteus maximus, medius na minumus. Ubunini bw’iyi mikaya sibwo gusa bugena imiterere n’ubunini bw’amabuno. Ubunini bw’amabuno bunaterwa kandi n’imiterere y’amagufa, aho imikaya yawe itereye ndetse n’uburyo ibinure byirunda mu gice cyawe cyo hasi. 
 
Uko wakora uyu mwitozo
 
· Hagarara neza utandukanyije amaguru kandi amaboko ari imbere
· Tera intambwe imwe nini ujya imbere
· Gahoro gahoro manura umubiri wawe ugenda uhina amavi utarenza degree ya 90
· Subiramo ukoresheje n’akandi kaguru
Src: Tantine
 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger