AmakuruAmakuru ashushye

Australia yoherereje Ukriane imodoka z’imitamenwa

Australia yoherereje Ukraine ikiciro cya mbere cy’imodoka eshatu kuri 20 z’intambara z’imitamenwa, nyuma y’uko babisabwe na Perezida Zelensky mu cyumweru gishize.

Izi modoka ziremereye kandi zikomeye cyane zizakoreshwa mu gutwara abasirikare n’abasivile mu gace k’imirwano – ntabwo zizakoreshwa mu gutera, nk’uko abategetsi babivuga.

Zelensky yagejeje ijambo rye kuri video ku nteko ishingamategeko ya Australia mu cyumweru gishize – ashimira iki gihugu ku nkunga kimaze kubaha.

Australia yiyemeje guha Ukraine inkunga ya miliyoni $142 mu bikoresho bya gisirikare n’ubutabazi bw’abantu, kandi ifata ibihano bitandukanye ku bategetsi b’Uburusiya n’ibicuruzwa byaho.

Ibiribwa ku isi bigeze ku giciro cyo hejuru cyane – UN

Intambara muri Ukraine yahungabanyije isoko ry’ibinyampeke n’amavuta, bitera izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryageze ku gipimo cyo hejuru cyane ku isi mu kwezi kwa gatatu, nk’uko bivugwa n’ishami rya ONU ryita ku biribwa.

Ukraine n’Uburusiya ni ibihugu binini byohereza ibiribwa by’ibanze ku masoko y’isi, kandi iyi ntambara yahungabanyije ubuhindi, bituma ibiciro bitumbagira.

Umusaruro ugera kuri 30% w’ingano zo ku isi uva muri ibi bihugu byombi.

Uburusiya kandi bukora igice kinini cy’ibikoreshwa mu gukora amafumbire ku isi, atuma ibihingwa bimera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger