AmakuruAmakuru ashushye

Ubwongereza nabwo bwafashe ibihano ku bakobwa ba Putin

Ubwongereza nabwo bwafatiye ibihano abakobwa babiri bakuru ba Perezida Vladimir Putin ari bo; Katerina Vladimirovna Tikhonova na Maria Vladimirovna Vorontsova.

Ni umugambi bafatanyije na Amerika yatangaje ibihano kuri aba bagore hamwe n’abandi bategetsi n’abantu bamwe ku giti cyabo kuwa kane.

Maria (ibumoso) agiye gutora mu Burusiya mu 2007 ari kumwe n’ababyeyi be, Putin na Lyudmila

Ubwongereza mubo bwafatiye ibihano harimo umukobwa wa Sergei Lavrov minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, witwa Yekaterina Sergeyevna Vinokurova.

Ubwongereza buvuga ko buri kwibanda ku “ubuzima bw’agatangaza bw’abantu bo hafi cyane ya Kremlin”, babujijwe kujya mu Bwongereza n’imitungo yabo iriyo igafatirwa.

Leta ya Londres ivuga ko imitungo ibarirwa muri miliyari £275 ifite aho ihuriye n’ubutegetsi hamwe n’abategetsi ba Kremlin imaze gufatirwa ku rwego mpuzamahanga.

Londres ivuga ko ibi birimo gushyira Uburusiya mu bihe bikomeye cyane by’ubukungu butigeze bubamo kuva Ubumwe bw’Abasoviyeti bwasenyuka, bityo ko bigora ubushobozi bwa Perezida Putin bwo gushyira mu ntambara.

Abakobwa ba Putin bafatiwe ibihano

Isesengura ry’ikigo Institute of Warcyo muri Amerika:

Uburusiya ubu bwashyize ingufu mu burasirazuba bwa Ukraine nyuma yo kuvana ingabo zabwo ku nkengero za Kyiv no mu majyaruguru

Ingabo z’Uburusiya zatangaje ko zafashe umujyi wa Mariupol, ariko ingabo za Ukraine ziracyagenzura icyambu cy’uyu mujyi

N’ubundi abasesenguzi baracyemeza ko Mariupol – umujyi w’ingenzi mu majyepfo, ushobora gufatwa mu minsi iri imbere

Uburusiya buri gutegura igitero kinini ku gace ka Donbas, mu gihe ingabo zabwo zavanywe mu majyaruguru ziri kuza kongera imbaraga iburasirazuba

Ariko Uburusiya buracyagowe no kuziba icyuho cyo gutakaza bwagize mu gisirikare

Ibihano by’ibihugu by’iburengerazuba “bishobora” kuba biri kugira ingaruka ku nganda z’igisirikare cy’Uburusiya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger