AmakuruPolitiki

Kuba perezida Kagame yahuye na mugenzi we Museveni bivuze iki ku mubano w’ibihugu byombi?

Bwa mbere kuva umubano w’ibihugu byombi wakongera gufata indi sura n’imipaka igafungurwa.perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni baricarana baraganira.

Aba bakuru b’ibihugu byombi bahuriye muri Kenya bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter yavuze ko yahuye na mugenzi we w’u Rwanda.

Ati “Nahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mbere gato y’uko twembi tuba abahamya b’igikorwa cyo gusinya amasezerano ya nyuma yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.”

Perezida Kagame yaherukaga guhura na mugenzi we wa Uganda, muri Gashyantare 2020, mu biganiro byabereye i Gatuna hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo cy’umubano mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo bataherukaga guhura, mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagiye yakira intumwa za Perezida Museveni zirimo Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare ndetse n’umuhungu we akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Aba bakuru b’ibihugu byombi bahuye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kujya mu buryo ahanini biturutse ku biganiro Perezida Kagame yagiye agirana na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Indi nkuru wasoma

Ishimwe rya Lt.Gen Muhoozi kuri Se wabo perezida Kagame wongeye gufungura imipaka yo ku butaka

Twitter
WhatsApp
FbMessenger