AmakuruImyidagaduroUrukundo

Asinah yatangaje ko afite umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubabaje

Mukasine Erra uzwi nka Assinah wakanyujijeho akundana n’umuhanzi Riderman, yeruye avuga ko afite umusore w’umuzungu bakundana nyuma y’agahinda yatewe na Rideman bakundanye igihe kirekire nyuma bakaza gutandukana.

Ibi uyu mukobwa usanzwe na we akora umuziki yabitangarije kuri Voice of Africa, aho yavuze ko ubu ari mu munyenga w’urukundo n’uyu musore yanze kwerura ngo avuge amazina ye.

Ubwo yabazwaga iby’uyu musore, Assinah yagize ati:”uwo mutype dukundana ni inzobe….ni umuzungu sinavuga izina rye gusa arahari, igihe nikigera abantu bazamumenya.”

Amakuru y’uru rukondo rwabo avuga ko Asinah akundana n’uyu musore wo muri  Albania, ngo aba bahujwe n’inshuti yabo bombi birangira bakundanye ndetse uyu musore ari mu Rwanda mu kazi azahakorera igihe kirekire.

Asinah yakunze kuvugwa mu itanagzamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ahanini avugwaho guterwa ihungabana n’urukundo yakundaga Riderman ariko bagandukana . Uyu mukobwa na we yagiye agaragaza ko gutandukana n’uyu musore byamugizeho ingaruka mbi, gusa akavuga ko yamaze kubyikuramo.

Assinah na Riderman bamaze igihe kigera ku myaka 8 mu rukundo, ku buryo abenshi batatekerezaga ko aba bombi bapfa gutandukana kuko buri wese yari atewe ishema n’urukundo rw’undi, gusa iby’aba bombi byarangiye mu ntangiriro za 2015 ndetse Riderman ahita anakora ubukwe.

Riderman akimara gutandukana n’uyu mukobwa, yahise yinjira mu rukundo na Miss Agasaro Nadia, mu gihe gito bahita banatangira kubana nk’umugabo n’umugore.

Umusore uri mu rukundo na Asinah

Twitter
WhatsApp
FbMessenger