AmakuruImikino

Kwizera Pierrot byavugwaga ko ashobora kujya muri AS Kigali yerekeje muri Oman

Kwizera Pierrot wari umaze igihe arangije amasezerano yari afitanye na Rayon Sports yamaze kwerekeza muri Al Oluba ibarizwa mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Oman.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Uburundi yerekeje muri iyi kipe mu gihe amakuru menshi yamuganishaga mu kipe ya AS Kigali.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Magazine avuga ko uyu musore yasinye kuri uyu wa kane, akaba yasinyanye n’iyi kipe amasezerano y’imyaka 2 ashobora kongerwa mu gihe bibaye ngombwa.

Aya makuru kandi yahamijwe na Alex ukuriye KN Sports ihagarariye uyu musore, wananyonoje ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ko Pierrot yasinyiye Abanyamujyi.

“Ibyavugwaga ko yasinyiye AS Kigali sinzi aho abantu babikuye. Ntabwo nigeze mvugana na Joseph (umunyamabanga wa AS Kigali ) muri uyu mwaka kuri Pierrot. Shampiyona ishize ni yo twari twabivuganyeho biranga.”

“Icyo gihe baduhaga miliyoni 35 FRW, tugomba guha Rayon Sports 15, tugasigarana 20 ariko twarayanze none abonye menshi kurushaho.” Alex aganira na Rwanda Magazine.

Mu gihe bamwe mu ba Rayons bari bamaze iminsi bashinja uyu musore ko yanze gukinira nkana Rayon Sports, amakuru ariho ni uko uyu musore yari amaze igihe yirukanka ku byangombwa by’inzira, dore ko yanagiye kubishakira i Nairobi bitewe n’uko Oman itagira Ambassade mu Rwanda.

Magingo aya amafaranga Pierrot yaguzwe ntaramenyekana.

Al Oluba Pierrot yerekejemo yashinzwe mu  1970, ikaba ibarizwa mu mujyi wa Sur. Ifite ibikombe 3 bya shampiyona ya Oman, icya nyuma ikaba igiheruka muri 2015.

Kwizera Pierrot akurikiye Shaban Hussein Tchabalala, Ismailla Diarra, Nahimana Shassir na Faustin Usengimana bamaze gusohoka muri iyi kipe. Nyuma y’aba hashobora kwiyongeraho Muhire Kevin, Mutsinzi Ange Jimmy na Manishimwe Djabel na bo bashobora gusohoka muri iyi kipe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger