AmakuruImikino

Peace Cup: Rayon Sports yasezereye Sunrise, isanga Mukura VS ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Rayon Sports yakatishije tike yo gusanga Mukura Victory Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, nyuma yo gusezerera Sunrise muri 1/2 ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Rayon Sports yaje muri uyu mukino isabwa gutsinda byibura 1-0 ikagera ku mukino wa nyuma, mu gihe Sunrise yari yaratsinze umukino ubanza ku bitego 2-1 kunganya byari biyihagije.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali watangiye Rayon Sports igerageza uburyo bwinshi bw’ibitego, harimo ishoti rikomeye Christ Mbondi yateye mu ntangiriro z’umukino, gusa umupira ushyirwa muri koruneri na Manzi Sincere.

Amakipe yombi yagerageje gushaka uburyo bw’ibitego, Rayon Sports igahanahana neza kurusha Sunrise n’ubwo iyi kipe y’i Nyagatare na yo yacishagamo igasatira izamu rya Rayon Sports.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino isatirana, cyane Rayon Sports yakiniraga ku gitutu. Christ Mbondi yarekuye ishoti rikomeye cyane, gusa ushyirwa muri koruneri n’umuzamu Jean Paul wa Sunrise.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Sunrise, gusa abasore barimo Djabel Manishimwe, Kevin Muhire na Mbondi ntibabyaze umusaruro uburyo bagiye babona.

Byabaye ngombwa ko umutoza akuramo Christ Mbondi yinjiza Bimenyimana Caleb. Kuza kwa Caleb byongereye Rayon Sports ingufu, iza no kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyonzima Olivier, ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rucundura.

Iki gitego cyahaye abakinnyi ba Rayon Sports ingufu, bataka bashaka icya kabiri cy’umutekano kuko isaha n’isaha Sunrise yashoboraga kubishyura dore ko na yo yari idatuje.

Ku munota wa 79, Muhire Kevin yabonye igitego cya 2 nyuma yo guhererekanya neza na bagenzi be barimo Caleb na Yannick Mukunzi bikarangira ashyize umupira mu rucundura.

Iki gitego cyakurikiwe n’ishyuha mu mutwe ry’abakinnyi ba Sunrise ryanahise riviramo Uwambazimana Leon Bita Kawunga guhabwa ikarita itukura, nyuma yo gukinira nabi Rwatubyaye Abdoul.

Rayon Sports igomba gucakirana na Mukura Victory Sports ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki cyumweru. Iyi Mukura Victory Sports yo yabigezeho isezereye APR FC ku gitego cyo hanze, dore ko imikino bari bayinganyije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger