AmakuruImikino

Arsene Wenger yatangiye kuganira n’ubuyobozi bwa Real Madrid

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal Arsene Wenger, yahuye n’abayobozi ba Real  Madrid kugira ngo bagirane ibiganiro by’ uburyo yakwerekeza muri iyi kipe.

Uyu mutoza yahoze yifuza igihe kirekire kuzatoza amakipe yo muri Espagne, mu myaka 22 yari amaze atoza Arsenal nk’umutoza mukuru wayo.

Aganira na Paris united yagize ati “Hari amakipe abiri ari gushaka ko twakorana nkayabera umutoza mukuru, nagiye mu Butaliyani kuvugana na Real Madrid, ariko nahisemo gukomeza kuba ndi umukozi wa Arsenal”.

Ibi biravugwa nyuma yuko ikipe ya Real Madrid imaze igihe isezereye umutoza mukuru wayo, Julen Lopetegui ikamusimbuza umunya-Argentine, Santiago Hernán Solari Poggio, nawe bikaba bigaraga ko adatanga umusaruro wifuzwa.

Wenger yavuye muri Arsenal muri Werurwe 2018, nyuma y’imyaka myinshi abafana bifuza ko yasezera kubera umusaruro udafatika yagiye akunda gucura.

Arsene Wenger yahoze atoza Arsenal yo mu Bwongeleza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger