AmakuruImikino

Thibaut Courtois akomeje kuba iciro ry’imigani imbere y’abafana ba Chelsea

Thibaut Courtois, Umuzamu w’ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne yongeye kwibasirwa n’abafana b’ikipe ya Chelsea yahoze akinira, nyuma yo kwinjizwa ibitego 5 mu mukino ikipe ye y’igihugu cy’Ububiligi yanyagiwemo n’Ubusuwisi.

Courtois wavuye muri Chelsea mu mpeshyi y’uyu mwaka akerekeza muri Real Madrid, nta washidikanya ko atigeze ahirirwa na gato n’ubuzima bwo muri iyi kipe yo muri Espagne.

Nyuma yo kumara imikino hafi itanu yinjizwa ibitego harimo na 5 yatsinzwe n’ikipe ya FC Barcelona, Courtois wari umaze iminsi afite agahenge yongeye kwibasirwa n’abafana ba Chelsea batakimucira akari urutega, nyuma yo kwinjizwa ibitego 5 byose.

Hari mu mukino wa shampiyona y’ibihugu by’i Burayi Ububiligi bwatsinzwemo n’Ubusuwisi ibitego 5-2.

Thorgan Hazard usanzwe ari murumuna wa Eden Hazard ni we wafunguriye Ububiligi ku bitego bibiri yatsinze hakiri kare cyane, gusa Haris Seferovic ahita agaruka atsindira Ubusuwisi ibitego 3 wenyine.

Gutsinda uyu mukino byahise bifasha Ubusuwisi kugera muri 1/2 cy’irangiza cy’iyi mikino busanzemo Ubwongereza bwabonye iyi tike butsinze Croatia.

Bamwe mu bafana ba Chelsea bibasiye uyu muzamu harimo uwitwa Karma. Uyu yagize ati”Kepa Arrizabalaga yahawe umwanya wo kubanzanya David De Gea mu kibuga bakina na Bosnia. Nta gitego yigeze yinjizwa.”

Uwitwa Uber Chelsea FC yagize ati”Byiza cyane kuri Courtois wavuye muri Chelsea kugira ngo arotore indoto ze akaba akomeje kuzirotora mu buryo bucuritse.”

Uwitwa  Ugly Professor we ati”Nta n’umwe uri kubivuga, nyamara Courtois amaze kwinjizwa ibitego 16 muri La Liga kandi habura imikino 26 ya shampiyona. Nyamara ntaramara muri iyi shampiyona n’amezi atandatu.”

Uretse aba bafana banditse ku mbuga nkoranyambaga bihenura kuri uyu mukinnyi, hari n’abandi bagiye bakora utuvidewo bamukina ku mubyimba.

Abafana ba Chelsea bashinja Thibaut Courtois kuva muri Chelsea ajya muri Real Madrid abanje kubasuzugura no gusuzugura Chelsea muri rusange.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger