AmakuruImikino

Areruya Joseph na Munyaneza Didier ku rutonde rwa 15 bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2019 abategura irushanwa mpuzamahanga ‘La Tropicale Amissa Bongo’ batangaje abakinnyi 15 bazatorwamo umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2019, harimo Abanyarwanda babiri, ARERUYA Joseph ukinira Delko Marseille mu Bufaransa  na MUNYANEZA Didier bakunda kwita Mbape wa Benediction Excel Energy.

Umukinnyi witwaye neza akaba azamenyekana tariki ya 19 Ukuboza 2019, MUNYANEZA Didier bakunda kwita Mbape uheruka kwegukana Tour Du Senegal akaba afite amahirwe yo kuba yakegukana agakurikira Areruya Joseph wegukanye iki gihembo muri 2018.

Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea akinira ikipe ya Astana muri Kazakhstan, na we ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’uyu mwaka nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2019 yari ikinwe ku nshuro ya mbere iri ku rwego rwa 2,1.

Kuva mu mwaka wa 2012 gitangira gutangwa, cyatwawe na Natnael Berhane (Eritrea) ni we wakegukanye bwa mbere muri 2012.

Nyuma ye Louis Meintjes  w’umunya Afurika y’Epfo yagitwaye muri 2013 yongera kukisubiza muri 2017.

Iki gihembo gikunze gutwarwa n’abakinnyi bo muri kuko muri 2014, Mekseb Debesay  wo muri Eritrea yaragitwaye, Daniel Teklehaimanot na we  wa Eritrea agitwara muri 2015, kimwe na Tesfom Okubamariam  wakegukanye muri 2016.

Urutonde rwa 15 bazatoranywamo uukinnyi wahize abandi muri Afurika

  1. ARERUYA Joseph (Rwanda – Delko Marseille)
  2. BASSON Gustav (South Africa – TEG)
  3. BERHANE Natnael (Eritrea – Cofidis)
  4. CHOKRI El Mehdi (Morocco – Dimension Data for Qhubeka)
  5. CISSE Isiaka (Ivory Coast)
  6. DARIO Manuel Antonio (Angola – BAI Sicasal)
  7. DEBESAY Yakob (Eritrea)
  8. GIRMAY Biniam (Eritrea)
  9. IMPEY Daryl (South Africa – Michelton-Scott)
  10. KAMZONG Clovis (Cameroon – SNH Vélo Club)
  11. KUDUS Merhawi (Eritrea – Astana)
  12. LAGAB Azzedine (Algeria – VIB Sports)
  13. MUNYANEZA Didier (Rwanda)
  14. NIKIEMA Bachirou (Burkina Faso)
  15. REGUIGUI Youcef (Algeria – Terengganu Cycling Team)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger