AmakuruImikino

APR FC yatsinze Heroes ikomeza kuyobora shampiyona, dore uko indi mikino yagenze

Shampiyona yakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa umunsi wa 14, APR FC itsinda Heroes 0-1 ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.

APR FC yari itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona, yari yasuyemo Heroes iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 8.

APR FC ya mbere ku rutonde, umukino yawutangiye ishyira igitutu kuri Hereroes FC maze ku munota wa 13 Manishimwe Djabel atsindira APR FC igitego cya mbere ku mupira wahindiwe na Yusunu ubwugarizi bwa Heroes bukawukuraho ugasanga Djabel aho ahagaze agahita atsinda igitego cya mbere.

APR yakomeje gusatira ishaka n’ikindi gitego ariko amahirwe babonye ntibayabyaza umusaruro. Igice cya mbere kirangira ari 0-1.

APR FC mu gice cya kabiri yasatiriye cyane ishaka ibindi bitego, yagiye ibona amahirwe menshi ariko ba rutahizamu barimo Danny Usengimana ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa. APR FC ikaba yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 34.

Uko indi mikino yagenze.

Gasogi United 1-1 AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)
Heroes FC 0-1 APR FC (Stade Bugesera, 15h00)
Gicumbi FC 1-2 Bugesera FC (Stade Mumena)

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger