AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Umunya Jamaica yegukanye ikamba rya Nyampinga w’isi ahigitse abandi 114 barihataniraga

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2019 mu mujyi wa London mu Bwami bw’ Ubwongereza haberaga ibirori byo gutanga ikamba rya Nyaminga wahize abandi muri 2019 (Miss World 2019) ku nshuro yaryo ya 69 rikaba ryegukanywe n’umunya Jamaica witwa Toni-Ann Singh.

Toni-Ann Singh yambitswe iri kamba ahigitse abakobwa 114 barihataniraga baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi birimo n’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan utarabashije kuboneka muri 40 ba mbere batoranyijwemo uwambikwa ikamba.

Iri rushanwa riri mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku isi Toni-Ann aryegukanye arisimbuyeho umunya Mexico witwa Vanessa Ponce wari urimaranye umwaka.

Toni-Ann Singh wegukanye ikamba rya Miss World 2019 yagaragiwe n’ibisonga bye bibiri. Igisonga cya mbere ni Umufaransa witwa Rochelle Mckinley, n’Umuhindekazi Alanna Wanliss wabaye igisonga cya kabiri.

Miss World 2019 Toni-Ann Singh (Hagati) n’ibisonga bye Rochelle Mckinley na Alanna Wanliss

Umunyarwanda Nimwiza Meghan wari uhagarariye u Rwanda yatashye amara masa kuko atigeze aboneka mu bakobwa 40 bakomeje mu kiciro kisumbuye ari nacyo cyavuyemo Miss World n’ibisonga bye.

Ni mugihe umukobwa w’Umunyafurika waje hafi ari umunya Nigeria waje ku mwanya wa Gatanu ari nawe wambitswe ikamba rya Nyampinga uhagarariye umugabane wa Afurika muri iri rushanwa (Miss World Africa 2019) naho umunya Kenya akaba yaje ku mwanya wa 12.

Abakobwa bo muri Jamaica bakomeje guca uduhigo mu marushanwa y’ubwiza ku isi kuko Toni-Ann abaye uwa kane wambitswe iri kamba nyuma y’uwitwa Carole Joan Crawford waritwaye mu 1963, Cindy Breakspeare waryegukanye mu 1976 na Lisa Hanna waritwaye mu 1993.

Icyiciro cy’abakobwa 40 ba mbere bavuyemo Miss World 2019 n’ibisonga bye bibiri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger