AmakuruImikino

APR FC yamaze gusesekara muri Tuniziya (Amafoto)

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions league, yamaze kugera mu gihugu cya Tunisia mbere yo gucakirana na Etoile Sportive du Sahel yo muri kiriya gihugu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yageze muri Tunisia ivuye i Doha muri Qatar, aho yanyuze nyuma yo guhaguruka i Kigali.

APR FC na Etoile du Sahel bazahura ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions league uzabera kuri Stade ya l Mustafa Bin Jannat i Monastir.

Ni nyuma y’umukino ubanza amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade ya Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, birangira amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

APR FC irasabwa gutsindira muri Tunisia cyangwa ikahanganyiriza umubare w’ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo ibashe kugera mu matsinda ya Champions league.

Myugariro Buregeya Prince muri Tunisia
Myugariro w’ibumoso Claude Niyomugabo ari mu bakinnyi APR FC yajyanye muri Tunisia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger