AmakuruImikino

Newcastle United yirukanye umutoza wayo mukuru

Nyuma yuko Newcastle United iguzwe n’igikomangoma Mohammad Bin Salman, umuvugizi wayo Amanda Staveley yatangajeko bifuzako Newcastle United iba ikipe ikomeye ihanganira ibikombe.

Ibi byatumye hatangira kwibazwa niba Steve Bruce azakomeza gutoza iyi kipe yari yahinduye amatwara, arinako hatekerezwa ushobora kuza agakorera mu mujyo ibyo banyirayo bifuza.

Steve Bruce wari wahawe umwanya wo kwerekana ko ashoboye kujyana n’ibyo ba nyirayo bifuza yananiwe gutsinda Tottenham Hotspur bari bamuhaye nk’igerageza. Uyu mukino warangiye  atsinzwe  3 kuri 2. 

Iyi kipe yamaze gutangazako itazakomezanya n’uyu mutoza Steve Bruce.Ubu hasigaye intambara yo gushaka uzasimbira Steve Bruce ku mirimo yo gutoza iyi kipe ifite umuherwe ukize kurusha andi makipe ku isi.

Umuherwe Mohammed bin Salman yashoye akayabo ka miliyoni 305 z’amapawundi muri Newcastle kugira ngo ikipe yiyubake bundi bushya, ibe ikipe ikomeye mu Bwongereza no mu Burayi.

Kwirukana Steve Bruce agifite amasezerano muri Newcastle, bizatuma iyi kipe imuha miliyoni 8 z’amapawundi kugira ngo atazayijyana mu nkiko kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye ayigeramo.

Steve Bruce wageze muri Newcastle mu 2019, ibyo yari yitezweho yirukanwe atarabigeraho ndetse akaba asize  Newcastle mu myanya ya nyuma mu mikino umunani imaze gukinwa muri Premier League 2021/22, iri mu makipe yasubira mu cyiciro cya kabiri, kuko iri ku mwanya wa 19 aho ifite amanota atatu gusa.

Newcastle igiye gushaka umutoza ujyanye n’ibyo yifuza kugeraho, mu minsi ishize bikaba byaravuzwe ko Zinedine Zidane ari umwe mu baganirijwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo asimbure Steve Bruce.

Mu mikino iri imbere Newcastle izajya gusura Crystal Palace tariki ya 23 Ukwakira ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 9 muri Premier League, aho ku munsi wa 10, iyi kipe mu rugo izakira Chelsea.

Steve Bruce yirukanwe asize NewCastle ku mwanya wa 19
Twitter
WhatsApp
FbMessenger