AmakuruImikino

APR FC na Rayon Sports zatangaje abakinnyi zizifashisha muri CECAFA

Amakipe ya APR FC na Rayon Sports ahagarariye u Rwanda mu irushawa rya CECAFA Kagame Cup riteganyijwe kubera mu gihugu cya Tanzania, yamaze gutangaza abakinnyi azifashisha muri iri rushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati.

Niirushanwa riteganyijwe kubera mu mujyi wa Dar Es Salaam guhera kuri uyu wa gatanu kegaza ku wa 13 Nyakanga 2018.

Ikipe ya APR FC yatumiwe muri iri rushanwa nk’umusimbura wa St George yo muri Ethiopia nyuma y’uko iyi kipe yivanye mu irushanwa, iragaguruka i Kigali kuri uyu wa kane yerekeza mu gihugu cya Tanzania.

Iyi kipe yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona ku ncuro ya 17 yahagurukanye abakinnyi 20 batarimo rutahizamu Nshuti Innocent.

20 APR FC yahagurukanye na bo:

Abazamu

  • Kimenyi Yves
  • Ntaribi Steven

Abakina inyuma:

  • Omborenga Fitina
  • Imanishimwe Emmanuel
  • Rukundo Dennis
  • Ngabo Albert
  • Rugwiro Herve
  • Nsabimana Aimable
  • Buregeya Prince

Abakina hagati:

  • Mugiraneza Jean Baptiste
  • Buteera Andrew
  • Nshimiyimana Amran
  • Twizerimana Martin
  • Nkinzingabo Fiston
  • Sekamana Maxime
  • Itangishaka Blaise
  • Abataha izamu
  • Hakizimana Muhadjiri
  • Iranzi Jean Claude
  • Savio Nshuti
  • Byiringiro Lague

Rayon Sports indi kipe na yo ihagarariye u Rwanda na yo igomba guhaguruka yerekeza muri Tanzania. Iyi kipe izamanuka mu kibuga ku cyumweru ikina na Gor Mahia na yo irahagurukana abakinnyi 20 igomba kuzifashisha.

Abakinnyi 20 Rayon Sports iratwara:

Abazamu:

  • Ndayisenga Kassim
  • Bikorimana Gerald

Abakina inyuma:

  • Rutanga Eric
  • Irambona Eric
  • Nyandwi Saddam
  • Mutsinzi Ange
  • Rwatubyaye Abdul
  • Manzi Thierry
  • Faustin Usengimana
  • Mugabo Gabriel

Abakina hagati:

  • Kwizera Pierrot (Kapiteni)
  • Mukunzi Yannick
  • Niyonzima Olivier Seif
  • Muhire Kevin
  • Yusuf Balogun Ola
  • Yassime Mugume
  • Manishimwe Djabel

Abataha izamu:

  • Christ Mbondi
  • Ismaila Diarra
  • Nahimana Shassir
Twitter
WhatsApp
FbMessenger