Andre Onana yasubiye muri Manchester United yigamba ingamba nshya
Umunyezamu mpuzamahanga wa Cameroun, André Onana, yamaze gusubira muri Manchester United aho biteganyijwe ko azatangirana n’ikipe imyitozo yo kwitegura umwaka mushya w’imikino (pre-season) iyobowe n’umutoza Michael Carrick.
Amakuru dukesha umunyamakuru w’imikino ukunze gutangaza amakuru mpamo ku igura n’igurisha ry’abakinnyi Fabrizio Romano avuga ko Onana agarutse i Manchester nyuma y’igihe yari amaze akinira Trabzonspor yo muri Turukiya ku masezerano y’intizanyo. Nubwo yagarutse mu Bwongereza, amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko ejo hazaza he muri Manchester United hakiri urujijo, kuko Trabzonspor ikomeje kwifuza kongera kumugumana.
Uyu munyezamu wigeze kwigaragaza mu makipe akomeye arimo Ajax Amsterdam na Inter Milan, yahuye n’ibihe bitandukanye kuva yagera muri Manchester United.
Nubwo yagiye agaragaza ubuhanga bwe mu bihe bimwe, yanakunze kunengwa kubera amakosa yagiye akora mu mikino ikomeye, ibintu byatumye umwanya we mu ikipe utagenda neza nk’uko benshi babyifuzaga.
Trabzonspor, yamugiriye icyizere mu gihe yari yayisanzemo, iracyifuza kumugumana ndetse amakuru avuga ko ibiganiro bishya hagati y’impande zombi biteganyijwe muri uku kwezi kugira ngo harebwe niba hashoboka andi masezerano mashya y’intizanyo cyangwa se uburyo bwo kumwegukana burundu.
Nubwo Onana agomba kwifatanya na bagenzi be muri gahunda yo kwitegura umwaka mushya, amahirwe yo kuguma muri Manchester United igihe kirekire asa n’ari make. Ibi birushaho gukomera mu gihe ikipe ikomeje gushakisha uburyo bwo kuvugurura bamwe mu bakinnyi no kongera amarushanwa ku myanya itandukanye.
Abakunzi ba Manchester United bakomeje gukurikiranira hafi ahazaza h’uyu munyezamu, mu gihe Trabzonspor yo ikomeje kwizera ko izongera kumubona mu mwaka utaha w’imikino.
Mu minsi iri imbere, ibiganiro hagati y’amakipe yombi bishobora gutanga umurongo nyawo ku hazaza ha André Onana, haba mu kuguma muri Manchester United cyangwa se kongera gusubira muri Trabzonspor, ikipe yamugaragarije icyizere gikomeye.

