Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yavuze ibyo Amerika igomba kubahiriza hakaboneka amahoro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yatangaje ko Amerika niba ishaka amahoro igomba kuva mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati kuko nta gitero bazajya bagisubiza.
Amerika yagabye igitero ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere, yihorera ku gitero cyahanuye indege mu kirere cy’inzira ya Hormuz.
Abbas Araghchi yavuze ko Amerika niba ishaka amahoro “ugomba kuva mu karere kacu niba ushaka amahoro.”
Ati “Uretse no kuba yaratsinzwe ku rugamba, Amerika yashatse kugerageza intege zacu . Ingabo zacu zikomeye ntizizigera zituma hari igitero cyangwa ikibazo kigenda hatabayeho kwirwanaho.”
Ibya Amerika na Iran byabaye nko guhigana ubutwari kuko Trump na we yavuze ko nta gitero cya Iran kizasigara kidasubijwe.
Trump ati “Ndibwira ko ari ngombwa gusubiza. Bahanuye kajugujugu ndetse ubu tuvugana turi kubasubiza.”
Impande zombi zari ziherutse kwemeranya ku gahenge k’iminsi 60 ariko ntikateye kabiri kuko impande zihanganye zinyuzamo zigakozanyaho.
